Wema Sepetu ahangayikishijwe n’igishushanyo  (Tatoo) yishyirishije ku ijosi

Wema Sepetu udasiba kuvugwa mu itangazamakuru yahishuye ko agiye gusiba tatu (Tatoo) idasanzwe iri ku mubiri we ku ijosi  kubwo  kumubuza amahwemo.
Mu bintu yinubira cyane yatangaje ko harimo tatu (Tatoo) yashyize mu ijosi ko ariyo yanga cyane ubu yifuza kuba yayikuraho kubera uburyo imuryamo budasanzwe. Ati“Ndashaka kuyisiba kuko numva meze nabi cyane nubwo nabwiwe ko gusiba tatu bibabaza.”
Iyi nkuru dukesha Ghafle ivuga ko Wema usibye kuba agiye gusiba iyi tatu, ubusanzwe ari umwe mu bantu bikwije tatu nyinshi ku mu buri we.
Tatu ziri ku bice bitandukanye by’umuribi we
Ubusanzwe gushyira tatu ku mubiri, inzobere mu buzima zivuga ko bigira ingaruka mbi ku mubiri aho umuntu ashobora kuvanamo indwara ya kanseri y’uruhu.Si uyu mukinnyi wa Film gusa ugaragaraho ibishushanyo ku mubiri we kuko no mu Rwanda abenshi mu bakobwa bayobotse ibi bishushanyo bitiranya n’imitako y’ubwiza.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *