Abakinnyi 24 bahamagawe mu Mavubi gushaka itike ya CHAN 2018

Nyuma y’iminsi mike umutoza w’Amavubi Antoine Hey Ferwafa imwandikiye imusaba kugaruka ku kazi,kuko yari yataye ikipe ntaruhushya yahawe,agarukanye amaraso mashya mu ikipe aho yamaze gutangaza abakinnyi 24 bazahangana na Ethiopia mu gusha itike y’igikombe cya CHAN cya 2018.

Ubwo ikipe y’igihugu Amavubi izatangira umwiherero muri iki cyumweru yitegura umukino uzabera muri Maroc ,ikazahahurira n’ikipe itoroshye na gato ikipe ya Ethiopia Amavubi akaba ari yo mahirwe isigaranye asa n’ayanyuma nitsinda uyu mukino izakomeza mu makipe azitabira CHAN 2018.

Image result for Amavubi

Abari babanje mu kibugabaheruka  gukina na Uganda

Ubusanzwe CHAN yari kuzabera muri Kenya ari ko yaje kwamburwa ayo mahirwe wimurirwa muri Maroc, maze Misiri yari yahawe umwanya ngo isimbuye Kenya mu bihugu 16 byari gukina iri rushanwa ibitera utwatsi.

Image result for  Manishimwe djabel

 Manishimwe djabel yahamagawe mu ikipe nkuru

Taliki 22Ukwakira uyu mwaka nibwo ikipe ya Misiri yatangaje ko ivuye mu irushanwa maze CAF iha Rwanda na Ethiopia ngo habonekemo ikipe ya 16 izitabira CHAN,

Image result for Usengimana faustin

  Usengimana foustin yahamagawe

Nzamwita Vincent De Gaull Perezida wa FERWAFA ubu ari mu kanama gategura CHAN 2018 avuga ko nubwo CAF itaratangaza igihe imikino izahuza u Rwanda na Ethiopia izabera, babaye bahamagaye ikipe y’abakinnyi 24 batangira umwiherero nyuma y’umunsi wa Kane wa shampiyona ku Cyumweru

Image result for Antoine Hey umutoza w'amavubi

Antoine Hey warumaze iminsi adahari

Mu bakinnyi bahamagawe harimo amaraso mashya  n’amasura , mu bakinnyi 24 bahamagawe harimo;
Banyezamu:  Nzarora Marcel (Police Fc) na Kimenyi Yves (APR Fc) Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc),

 Myugariro Usengimana Faustin (Rayon Sports Fc), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports Fc),Iradukunda Eric (AS Kigali), Herve Rugwiro (APR Fc), Rutanga Eric (Rayon Sports Fc) na Nyandwi Sadam (Rayon Sports Fc)

 Hagati: Bizimana Djihad (APR Fc)Niyonzima Olivier (Rayon Sports Fc),  Nshimiyimana Amran (APR Fc), Niyonzima Ally (AS Kigali) ), Mukunzi Yannick (Rayon Sports Fc),  na Nizeyimana Mirafa (Police Fc). Hakizimana Muhadjiri (APR Fc)

Rutahizamu ;Imanishimwe Djabel (Rayon Sports Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) na Sekamana Maxime (APR FC). 

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *