EU yemeza ko u Burundi kwivana muri CPI bigiye kongera ibyago?Wowe urabibona ute?

Mu gihe guhera taliki ya  27 Ukwakira 2017  u Burundi buzaba butagikurikiranwa n’urukiko  mpanabyaha mpuzamahanga ’i La Haye,Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ryatangaje ko kuba byerekana ko igihugu cyigiye gusubira inyuma kuko cyikumiriye ku mahanga.

Image result for Perezida w'u Burundi

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza

Inkuru dukesha ikinyamakuru Igihe.b mu ijambo ryatangajwe  n’ ishyirahamwe ry’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi biciye ku muvugizi waryo,atangaza  ko kuba u Burundi bwavuye muri CPI, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha,  bizatuma ibyemezo byajyaga bifatwa kubahohoterwa hamwe n’abahohotera uburenganzira bwa  muntu zigiye kujya zidashyirwa mu bikorwa, ikindi kandi ngo bikazatuma amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki atagira ijambo rifatika.

Image result for EU

Uyu muryango w’ibihugu by’Uburayi utangaza ko kandi icyegeranyo giheruka cy’umuryango  wigenga ushinzwe iperereza mu Burundi cyashyize ahagaragara ,uko uburenganzira bwa muntu bwagiye buhungabanywa mu mvururu ziheruka n’ubu kandi ubugizi bwa nabi bukaba bukigaragara mu gihugu .Uyu muryango kandi uvuga ko kuva muri uru rukiko atari inzira yo gushakira umuti w’ibibazo bigaragara mu gihugu ,ahubwo ko bizatuma abakora amakosa badahanwa.

Ibyo bihugu bitangaza ko umuti w’ibibazo by’u Burundi wakagombye gushakirwa mu nzira z’ubutabera, gushyira inzu z’ubucamanza hamwe no guhana abantu bose bakora ibyaha byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu .

Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’ibihugu u Buraya ryifuza ko u Burundi bwari busanzwe ari umunywanyi wa CPI bwa komeza gukorana n’urwo rukiko.

ZIGAMA Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *