Mogadishu hongeye kugabwa igitero nyuma y’abantu 358  baheruka kwicwa

Mu gihe abaturage bo muri Somaliya nta gihe gishize babauze ababo barenga 358 ndetse n’abadi bagera kuri 60 bagakomereka, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu  taliki28 hongeye kumvikana ibisasu biturika mu mujyi wa Mogadishu.

Inkuru dukesha Leuters ivuga ko igisasu cya mbere cyaturikiye mu modoka ubwo yinjira muri Centre Hotel,nyuma y’amasegonda make ikindi kikumvikana hafi yaho Inteko nshingamategeko ya Somaliya.


Ibi bibaye nyuma yaho umutwe w’Ibyigomeke wa Al Shabaab warumaze guhitana abandi bantu barenga 358,uyu mutwe usa naho wananiranye muri Somaliya Umuryango w’Abibumbye ugerageza kohereza ingabo bikaba ibyubusa.

Abarwanyi ba Al Shabaab baba bipfutse mu maso

Nyuma igisasu kimaze guturika nibwo abarwannyi ba Al Shabaab bahise baturuka muri iyo Center Hotel biruka bakaburirwa irengero,Leuters ikomeza ishimangirako abagera kuri 7 aribo bamaze kuhasiga ubuzima.

Mu bahasize ubuzima harimo n’Abasirikare ba Somaliya,abategetsi hakiyongeraho n’Abaturage ,umubare ntabwo wagiye utanganzwa,hari n’abandi bamaze kugezwa kwa muganga ,umubare w’abahasiga ubuzima ushobora kwiyongera.

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *