SOMALIYA:Al-shabab yongeye kwivugana abantu 10 muri Somaliya mu gihe gito nanone 358 bahasize ubuzima

Mu gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa Al-shabaab ,ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bateraga igisasu cya Bomb,maze gihitana abantu bagera ku 10 mu mujyi wa Mogadishio kuri uyu wa Gatandatu.

Nkuko ikinyamakuru Africanews cyabyanditse ngo abakiguyemo n’abantu bagera ku 10 barimo n’umuyobozi wa Polisi ndetse n’uwahose ari umudepite muri iki gihugu cya Somaliya.

Al-shabaab bivugwa ko yahitanye abaturage

Polisi yo muri Somaliya yatangaje ko ,mu kugaba igitero umwiyahuzi yaje mu modoka yitwaje bombe maze ayiturikiriza kuri hoteli iherereye mu murwa mukuru wa Somalia Mogadishu,iyi hoteli ikaba yahise itangira guhirima abantu bari bayirimo.

Umuyobozi wa Polisi Major Abdullahi Aden yabwiye Reuters ko uyu mwiyahuzi yateye bombe mu bantu bari muri iriya Hotel ,ikaba yari iteraniyemo abantu benshi batandukanye barimo umudepite,abasirikare ndetse n’abaturage basanzwe.

Abantu bahasize ubuzima

Inyeshyamba za Al-shabaab zimaze igihe zarayogoje igihugu cya Somaliya aho, zidasiba kumvikana ko zishe abantu ndetse zikangiza ibikorwa remezo bitandukanye.
Ibitero bya Bombe by’uyu mutwe Al-shabaab ,bimaze guhitana abantu bagera kuri 358 muri uku kwezi gusa.

Zigama Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *