Ubwongereza U17 yegukanye igikombe cy’Isi yandagaje Esupanye 5-2

Ikipe y’igihugu y’Ubwongerza ikomeje kwandika amateka haba mu batarengeje imyaka 20 ndetse na 17,ni nyuma gato yaho abatarengeje imyaka20 begukanye igikombe cy’Isi ihigitse Korea ubu nibwo na U17 yandagaje Esupanye mu mukino wa nyuma.

Ikipe y’Ubwongereza yegukana intsinzi

Ku mukino wahuzaga ikipe ya Esupanye n’ikipe yUbwongereza,ku mukino waberaga kuri sitade ya Salt Lake mu Buhinde,U17 yatunguye benshi kuri uyu mukino ubwo babanzaga kuyinyagira 2-0 mu gice cya mbere abari aho bose bagatakaza ikizere.

Iyi kipe y’Ubwongereza ni ku nshuro ya mbere yari irenze imikino ya 1/4 muri iri rushanwa,Ubwongereza bwatunguranye bwishyura ibitego 2-0 bwabanje gutsindwa bazakomeza kwinjira mu mukino nyirizina ikomeza kotsa igitutu Esupanye.

GiBS white atsinda igitego cya2

Nubwo umukinnyi wa Esupanye Sergio Gomez yari abamereye nabi ubwo yatsindaga ibitego2 wenyine,ariko Ubwongereza bwakomeje kumuzonga ku munota wa 58 nibwo Gibs White yatsindaga igitego cyo kunganya 2-2,
Umusore uva muri Machester city Folden Phil yaje kwerekana ubuhanga atsinda ibitego2,nyuma gato Marc Gueh ashyiramo agashinguracumu. umukino urangira ari 5-2 begukana intsinzi.

Brewster yegukanye urukweto rya zahabu mu kwitwara neza agatsinda ibitego8

David Mayira -Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *