Gukurikiza izi nama bizagufasha kuryoherwa no kubana n’uwawe akaramata

Muri rusange umuntu wese uri mu rukundo yifuza ko uwo bakundana amushimisha cyangwa akamukorera ibintu bitandukanye bimushimisha,iyo ufite umuntu mukundana mwishimye mubanye neza byongera umubano w’urukundo rwanyu ndetse bigatuma wumva uryohewe n’urukundo.

https://pbs.twimg.com/media/CZ-xbg6WkAEQQuU.jpg

Dore ibyo wakorera umukunzi wawe akishima

1.Ntugahore umwibutsa amakosa yakoze mbere:Ni bibi guhora wibutsa umuntu mukundana amakosa yakoze mbere, cyangwa ibibi yakoze kuko bishobora gutuma mwongera kurakaranya cyangwa akagufata nk’umuntu ugira inzika kandi yarazi ko ibyo byarangiye wanamubabariye cyangwa nanone akagira ngo ntiwamubabariye ubivanye kumutima.

2.Ujye umushimira igihe yakoze neza:Gushimira ni ingenzi mu buzima bikaba byiza kurushaho iyo ushimiwe n’umukunzi wawe. Igihe cyose umukunzi wawe yakoze neza ni ngombwa kumushimira kuko bimutera imbaraga zo kumva ko uhaye agaciro ibyo akoze kandi birashimisha.

Image result for African couple in love

3.Ujye umushyigikira mu byo akora:Hari abantu bumva ko gushyigikira uwo mukundana ari ukumutera inkunga yamafaranga gusa, nyamara nubwo nayo aringenzi biba byiza iyo wereka uwo mukundana ko ibyakora umushyigikiye ndetse ukamuha ibitekerezo byubaka ukamwereka ukuntu adakwiye gucika intege mubuzima byaba na ngombwa ukanamwereka uburyo yabikoramo.

4.Ujye umubwira kenshi ko umukunda:Iyo uhora ubwira uwo mukundana ko umukunda kandi ukanabimwereka mubikorwa atari mu magambo gusa biramushimisha agahora yumva ko ntawundi ukuruta.

5.Ujye wubaha umukunzi wawe:Kubahana hagati y’abantu bakundana ni byiza cyane,iyo wereka umukunzi wawe ko umwitayeho wubashye kandi ugaha agaciro umwanya murimo biramushimisha niba wenda muri kuganira mwenyine cyangwa wenda murikumwe nabandi bantu benshi wikwereka umukunzi wawe ko ibyo ari kuvuga ntacyo bivuze.ujye umutega amatwi wirinde kumuca mwijambo.

Related image

6.Ujye utegurira impano umukunzi wawe:Guha umukunzi wawe impano ntibisaba ibintu bihenze cyane kuko burya hanyurwa umutima,impano ntoya irimo umutima mwiza iruta mpano nini yuzuye umutima mubi no kwiyemera,rero abantu benshi bazi ko impano zitangwa habaye umunsi mukuru runaka cyangwa isabukuru kandi burya siko bimeze ahubwo uko ubishoboye ujye uha umukunzi wawe impano kuko bimushimisha bikaba akarusho iyo umutunguye Atari yiteguye ko umuha impano

7.Ujye umwereka izindi nshuti zawe:Iyo weretse inshuti zawe umukunzi wawe,biramushimisha akabona ko udatewe ipfunwe no kuba mukundana kandi n’inshuti zawe zirabyishimira

8.Ujye umukosora aho yakosheje:Gukosora uwo mukundana ntibisaba kumutonganya cyangwa kumukubita wenda,ushobora kumubwira mukaganira ku ikosa yakoze mukanashakira hamwe uburyo byakemuka byaba nangombwa uwakosheje agasaba imbabazi.

Image result for African couple in love

9.Ujye umwereka ubugwaneza:Kugirira umutima w’ubugwaneza umuntu mukundana ni byiza cyane kuko bituma muhora mwishimye mwembi,iyo ukunda kurakarira umuntu mukundana agufata nkumunyamujinya cyangwa akagira ngo uri umugome rimwe na rimwe akanatekereza ko utamukunda.

10.Ujye ubwiza ukuri uwo mukundana:Kubwizanya ukuri hagati y’abakundana birashimisha kandi bigatuma murushaho kwizerana,akenshi iyo ubeshye umuntu mukundana nyuma agasanga ibyo wamubwiye waramubeshyaga ashobora no guhita akwanga byaba na ngombwa akakubwira ko atagishaka gukundana nawe.

Uwizeyimana Solange-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *