Hope na Arthur ni bamwe mu byamamare bizasusurutsa abitabiriye Bronze Event yateguwe n’abahoze ari Abazunguzayi

Nyuma y’uko urubyiruko rwabarizwaga mu Bazunguzayi n’abakora amasuku bihurije hamwe,bateguye igitaramo cyizahuza abayobozi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo ni taliki 25 Ugushyingo 2017 muri Convention Center bakazataramirwa n’ibyamamare barimo Hope na Arthur.

Image result for umuhanzi Hope

Umuhanzi Hope ukunzwe cyane ku bw’ijwi rye

Amakuru Celebzmagazine.com dukesha Migambi umuyobozi wa Bronze Event yemeje ko nyuma yo kwihuriza hamwe nk’urubyiruko rwakoraga ubucuruzi butemewe (Abazunguzayi) ngo babikoze mu rwego rwo kwifatanya na leta muri gahunda zitandukanye zubaka igihugu.

Umugambi n’intumbero bafite.Uru rubyiruko bateguye igitaramo cyizaba kuwa 25 Ugushyingo 2017,cyikazahuza abayobozi batandukanye bazaza kubashyigikira.Kwinjira ni ubuntu ariko hashyizweho n’amatike  y’icyubahiro azajya yishyurwa amadorali 100 kubantu bazakenera kwakirizwa amafunguro n’ibinyobwa binyuranye.

Image result for umunyarwenya Arthur

Umunyarwenya Rutura Arthur nawe azaba ahari

Uretse gutaramirwa n’ibyamamare nka Hope na Arthur nanone ni umwanya mwiza w’urubyiruko bazitabira iki gitaramo kuko  bazahabwa amahirwe yo kugaragaza imishinga yabo no kugirana ibiganiro n’abayobozi.

Ni n’umwanya mwiza kubakunda Made in Rwanda kuko ibicuruzwa byayo byose bizahagaragara. Ukeneye kwifatanya natwe cyangwa ushaka ko bazakubikira iyi tike y’umwanya w’icyubahiro amarembo  arafunguye watwanikira kuri Email: migambi2017@gmail.com

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *