Liberia:Ishyaka riri ku butegetsi ryanze ibyavuye mu matora bashaka ko asubirwamo

 

Nyuma y’aho George Weah atsindiye

Amatora ya Perezida  y’icyiciro cya mbere aheruka kuba mu gihugu cya Liberia talikiya ya 10 Ukwakira 2017 ,  ibyayavuyemo byagaragaje ko uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi George Weah aza ku mwanya wa mbere,aho yari akurikiwe na Vis perezida muri iki gihugu .Kuri ubu Ishyaka risanzwe ku butegetsi muri Liberia ryanze ibyavuye muri aya matora y’umukuru w’igihugu aho umukandida waryo Vis perezida yari yaje ku mwanya wa kabiri.

President Ellen Johnson Sirleaf

Nkuko ikinyamakuru News 24 cyabyandiste ,ubuyobozi bw’ishyaka ‘Unity’ bushinja Ellen John Sirleaf, Perezida wari ku butegetsi, akaba anaribarizwamo kwivanga mu matora kuko yahuye n’abakozi ba Komisiyo y’Amatora mbere yo ku ya 10 Ukwakira 2017 ubwo amatora yabaga bwa mbere.

Ishyaka  Unity Party n’andi mashyaka abiri, byasohoye itangazo ejo hashize ku cyumweru rivuga ko amatora yagaragayemo ibibazo bitandukanye ndetse  ko  yarimo uburiganya.

Muri iri tangaza bagira bati “Inama Sirleaf yagiranye n’abateguye amatora ntabwo yari yemewe n’amategeko, ndetse ntabwo byari ngombwa ko ikorwa, bigaragara neza ko ari yo yabaye uburyo bwo  ndetse n’amayeri bwo  kwivanga mu matora.”

Ayo mashyaka avuga ko agiye kwitabaza inkiko kugira ngo ziteshe agaciro ibyavuye mu cyiciro cya mbere cy’aya  matora y’umukuru w’igihugu . Gusa nubwo bimeze gutya aya mashyaka  avuga ko azitabira icyiciro cya nyuma cy’amatora giteganyijwe ku ya 7 Ugushyingo,  aho avuga ko afite ikizere cy’uko urukiko ruzaba rwatanagje umwanzuro mbere yaho.

Vice President Joseph Nyumah Boakai n’uwahoze ari umukinnyi George Weahwari watsinze amatora y’agateganyo

George Weah wahoze ari umukinnyi wa ruhago w’icyamamare niwe waje imbere mu matora yo afite amajwi 38.4% ari munsi y’asabwa n’itegeko ngo umukandida atsinde bidasubirwaho. Iyi akaba ari nayo yatumye habaho amatora ya nyuma azahuza Weah na Visi Perezida Joseph Boakai uri mu ishyaka riri ku butegetsi, uyun we akaba yaragize amanota 28.8%.

Twabibutsa ko ari bwo  bwa mbere ubutegetsi buzaba bugiye guhererekanwa muri Liberia binyuze mu matora ashingiye kuri demokarasi kuva mu mwaka wa  1944.

Perezida Ellen Johnson Sirleaf niwe mukuru w’igihugu wa mbere w’umugore muri Afurika. Akaba yari amaze kuyobora Liberia manda ebyiri z’imyaka itandatu.

Zigama Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *