Mondial 2018: Hagati ya Burkina Faso na Cap Vert ninde uzerekeza mu Burusiya?

Nubwo ikipe y’igihugu ya Senegal iyoboye itsinda rya kane n’amanota umunani ikarusha Burkina Faso amanota abiri, iyi kipe itozwa na Paulo Duarte igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Cap Vert tariki 14 Ugushyingo 2017 kugira ngo ikatishe itike yerekeza mu gikombe cy’isi mu Burusiya umwaka utaha.

Ni ku munsi wa nyuma w’imikino yo mu matsinda ari nabwo hazahita hamenyekana ibindi bihugu bitatu byiyongera ku bindi bibiri byamaze gukatisha itike. Ibihugu byamaze kubona itike ni Nigeria na Misiri.

Mu bakinnyi batahamagawe n’umutoza Paulo Duarte utoza Burkina Faso harimo  Bakary Koné umeze neza hamwe n’ikipe ye ya Strasbourg,kubera ko yahagaritswe atemerewe gukina uyu mukino. Abandi batahamagawe ni Jonathan Pitroipa ukinira Paris FC, Jonathan Zongo na Abdoul Razak Traoré, bombi bafite ikibazo cy’imvune

Abahamagawe nk’ibisanzwe habonekamo Charles Kaboré, Alain na Bertrand Traoré, Préjuce Nakoulma, Hassane Bande wahamagawe ku nshuro ya mbere.

URUTONDE RW’ABAHAMAGAWE

UKO BAKURIKIRANA MU ITSINDA RYA KANE

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *