Perezida Museveni aravuga ibigwi Papa Francis nyuma yo kumuvura imvune

Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko Papa Francis yamusengeye ubwo yari  yaravunitse ukuboko maze amasengesho akamukiza.

Nkuko ikinyamakuru daily Monitor cyabyanditse Perezida Museveni yatangaje ko Umushumba wa Kiriziya Gaturika ku isi Papa Francis  yamusengeye  maze agakira ubwo bahurira mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika mu mujyi wa New York.

Mu magambo ye Perezida Museveni  yagize ati “Nari narakoze impanuka mvunika ikiganza maze nzaguhurira na Papa ahantu hamwe ,ubwo twari mu nama y’umuryango w’abibumbye UN,nari maze kuvuga ijambo nawe agiye gukurikiraho maze abanza kunsegera maze ako kanya numva imvune ihise ikira”.

Ibi perezida Museveni akaba yabitangarije mu birori byo kwizihiza Yubile    y’imyaka 50  Arikidiyosezi ya Kampala imaze ishinzwe , umuhango wabereye muri Kiliziya ya   Namugongo.

Image result for Papa Francis in Uganda

Umushumba wa Kiliziya ku isi aheruka gusura igihugu cya Uganda ndetse akaba yarakiranwe urugwiro na  Perezida Museveni ndetse n’abakristu batandukanye basengera mu idini rya Gaturika.

Kuri ubu Perezida Museveni akaba atangaza ko yamaze kuba incuti y’akadasohoka ya Roma.Nkuko yabitangaje ubwo yakira umukaridinali Fernando Filoni wari waje ahagarariye Papa Francis,kwifatanya n’abagande muri Yubile y’imyaka 50 Ariki Diyoseyi ya KAMPALA imaze ishinzwe, ibirori byabaye kuri iki cyumwe taliki ya 29 Ukwakira 2017.

Image result for Papa Francis in Uganda

Ni kenshi mu batuye iyi Isi batemera ubu bushobozi ku mwana w’umuntu bamwe bakabyitiranya n’ibinyoma bigamije kongerera bamwe kwizerwa n’igitinyiro mu rwego rwo kurushaho urya utwababagana.Mu Rwanda Padiri Obaridi nawe avugwaho ubu bushobozi.

Zigama Theoneste-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *