Ubushakashatsi buvuga iki ku ruharara rugaragara ku mutwe,ese ni uburwayi bwavurwa bugakira?

Abanditsi  ku rubuga rwa interinete santé.fr, aho usanga hatangazwa ko kugira uruhara biterwa n’igabanyuka ry’imiseburo yitwa keratine na collagene isanzwe ituma amagufa, inzara, amenyo n’imisatsi bikura neza. Ariko ikigo cy’abashakashatsi cyitwa Follica cyahagurukiye gushaka umusemburo wazatuma abantu bafite uruhara bongera bagakuza umusatsi.

Image result for Urahara rwo ku mutwe

Kuba umuntu agenda azana uruhara uko ajyenda asatira izabukuru cyangwa hakabaho n’abarugira bakiri bato, ngo bituruka ku kuba iriya misemburo twababwiye haruguru igabanuka bigatuma imisatsi igenda ibura aho izamukira, cyane cyane ko iba idafite n’ingufu zituma izamuka kubera ubuke bw’iriya misemburo.

Inkuru nziza ku bantu bafite uruhara ngo ni uko ubashakashatsi bumaze kwemeza ko umusemburo wiswe fiborobalasite “Fibroblast” ushobora kongerera uruhu rwo ku mutwe w’ umuntu ufite uruhara amahirwe yo gufunguka kw’ akenge umusatsi uba uteyemo, maze ukongera gukura bityo uruhara rugasibangana, icyo gihe uba usezeye kukongera kugira uruhara mubuzima bwawe bwose.

NIYIRORA Christian-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *