Uwari umunyezamu kabuhariwe Soulama Abdoulaye yasezeye ku isi

Mu gihe hatarashira n’ukwezi umunyezamu wa Indonesia apfiriye mu kibuga, kuri ubu mu Isi ya ruhaga by’umwihariko Africa muri Burkina Faso haravugwa urupfu rw ‘uwahoze ari umunyezamu kabuhariwe Soulama Abdoulaye witaabye Imana kuwa 27  Ukwakira .

Related image

Nk’uko btangazwa na  Burkina24.com,uretse gukinira ikipe y’igihugu The Stallions, nyakwigendera yanafatiye amakipe nka Asante Kotoko SC na Hearts of Oak utaretse na ASFA Yennega. Ku myaka 37 Soulama Abdoulaye yapfiriye i Bobo Dioulasso aho yari amaze igihe kinini mu burwayi.

Image result for Soulama Abdoulaye

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Soulama Abdoulaye yari arwariye iwabo muri Burkina Faso, nyuma yaje kujyanwa muri Ghana aho n’ubundi yari yaramaze igihe kinini akinira. Yari yarasezeye ruhago yibera mu cyaro cy’aho yavukiye i Banfora. Kuwa 28 ni bwo yashyinguwe nk’umusilamu.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *