Amag The Black witegura ubukwe avuga iki ku mugore n’umwana batandukanye ubu bari mu gasozi?

Mu gihe gito umuhanzi Amag The Black atangaje ko yitegura ubukwe n’umugore mushya,iyi nkuru yababaje benshi bamusamira hejuro bamwe ndetse bamubaza irengero n’ubuzima bw’umugore n’umwana bari basanzwe babana.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu dusoje bitunguranye Amag The Black wari witabiriye igitaramo cya Aline Gahongayire yatunguye imbaga y’ibyamamare n’abafana bari bitabiriye iki gitaramo ababwira ko yitegura ubukwe n’umugore mushya Uwase Lily ndetse Aline Gahongayire akazamubera Maraine,abaraho bamwe bamuha inkwenene abandi amashyi Kacikaci.

Amag The Black n’umugore wambere babyaranye

Iri joro Amag The Black amaze gutangaza aya makuru,kuwa Gatandatu mu kiganiro Celebzmagazine abenshi mu bakunzi be boherezaga ubutumwa  babaza irengero n’imibereho y’umugore n’umwana bari basanzwe babana.

Imfuraye yajyanye na nyina

Mu kiganiro Sunday Night nanone Amag wari umutumirwa abanyamakuru bamubajije uko yitegura ubukwe kandi yari asanzwe afite umugore n’umwana.Ati”Umuntu umbaza atyo mbigereranya n’umbaza ngo kuki uyu munsi urya ubugari kandi ejo warariye umuceri?Iyo ni page yahise ndamwubaha nk’umuntu wambyariye ariko nafashe undi mwanzuro.”

Umunyamakuru yamubajije niba ntangaruka bizagira ku mubano we n’umugore mushya ati” umwana na nyina ndamwemera kandi ndabafasha.”

Amag The Black ntavuga italiki n’ukwezi by’ubukwe bwe gusa ashimangira ko buzakorwa uyu mwaka wa 2017 mbere ya Noheli.

Lily umugore mushya witegura ubukwe na Amag The Black

Twabibutsa ko Hakizimana Amani wiyise AmaG The Black yatandukanye n’umugore we muri Gicurasi 2017 nyuma y’imyaka ibiri yari ishize babana mu nzu nk’umugabo n’umugore ndetse barabyaranye imfura.

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo ‘Care’, ‘Uruhinja’ n’izindi yabwiye Celebzmagazine.com ko umubano yari amaze igihe afitanye n’umugore we witwa Rosine wamaze gusenyuka burundu akaba yitegura ubukwe n’umugore mushya.

Kanda hano wumve abyivugira

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *