Djabel yemeza ko igihe kigeze ngo afate umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu Amavubi

IMANISHIMWE  Djabel  umukinnyi w’ikipe  ya Rayon  Sports  ukina mu kibuga hagati  akaba n’umukinnyi  w’ikipe y’igihugu  y’abatarengeje imyaka 23. Uyu musore ukunzwe kwitwa  umwami w’imipira ivamo ibitego (King of assists) mu Rwanda yagaragaye mu bakinnyi 24 bitegura gukina na Ethiopia.

Djabel  muri  season 2 zishize  za shampiyona  niwe wahize abandi mu gutanga imipira ivamo ibitego, uyu musore uvuka i Gatsibo  w’amagara mato ariko ufite umupira ushimishije  hari hashize igihe kitari gito atagaragara  mu ikipe y’igihugu nkuru  ibintu abantu benshi batumvaga neza uburyo  adahamagarwa.

Image result for IMANISHIMWE  Djabel

Muntangiriro z’uyu mwaka wa Shampiyona  Djabel ni umwe mu bakinnyi  bari mu bihe byabo byiza ubona ko bazamuye u rwego rwabo cyane. Ubwo hasohokaga urutonde rw’abakinnyi  bagomba  kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Ethiopie  hagaragayemo izina ry’uyu musore ibintu byari byitezwe na benshi.

Aganira n’itangazamakuru  yagize icyo abivugaho kuba yagarutse mu mavubi “ N’ibintu bishimishije ubu iyo uri umukinnyi  ukitwara neza muri club yawe ukabasha guhagararira igihugu biba ari bintu byiza bigutera motivation uba uri kubona ko udakorera ubusa ibyo urigukora hari ababasha kubibona byanshimishije kuba nabashije guhamagarwa ni n’ibintu nshimira Imana , mpamya ko nzabasha gukora cyane kugirango ntazongera kuvamo nzabashe kujya mpora ndimo buri gihe “

Djabel  ni umwe mu bakinnyi b’abahanga u Rwanda rufite,  aba bana nawe bemeza ko ari umusore witwara neza byanamuhesheje kuba Capitain  wa gatatu mw’ikipe ya Rayon Sports  kuri we ngo afite intumbero yo gukina hanze  agatera ikirenge mu cya bakuru be bagiye babigeraho.

REMERA  Gaetan –Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *