Goma: Imyigaragambyo yo gukura Kabila k’ubutegetsi yahitanye abasirikare n’abapolisi

Mu mujyi wa Goma muri iki gitondo cyo kuwa kabiri taliki ya 31/10/2017 ibintu bikomeje kuba bibi cyane abasirikare aba polisi ndetse n’abaturage bakomeje kugwa mu gisa n’imyigaragambyo.
Ikiri kugaragara ni umuririo,imihanda y’uzuyemo amabuye yo mu bwoko bw’amakoro dore ko ariyo yuzuye muri uyu mujyi wa Goma,n’imirambo y’abasirikare ndetse n’abapolisi.
Inline image 1
Uduce turimo kugaragaramo aya mahano ni ahazwi  nka katindo,ndosho ndetse na Majengo ahazwi kuba hakunze kubera urugomo ndetse n’ubwambuzi bwa hato na hato.
Nkuko amakuru atugeraho avuga ko abaturage bariye karungu badashaka ko bitarenze 31 ukuboza muri uyu mwaka badashaka  Perezida Kabila k’ubutegetsi,ababaturage bakaba bari inyuma y’abatavuga rumwe n;ubutegetsi bwa Leta.
 Ubuzima busa nk’ubwahagaze muri utwo duce cyane cyane ahazwi nka Virunga ndetse n’amajengo k’uburyo indege zisanzwe zitarimo kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma keretse iza MONUSCO.
Gusa ahazwi nka birere hegereye umujyi wa Gisenyi ubuzima bwakomeje ariko abakoresha umupaka bagabanutse k’uburyo bugaragara.
Inline image 4
Imirwano yakajije umurego
Inline image 5
Abasirikare bayiguyemo kandi bishwe nabi
Inline image 6
Ntibifuza Perezida Kabila na gato,bamufata nkutakabayeho
Inline image 7
Amakoro y’uzuye imihanda
Inline image 8
Abaturage bamwe na bamwe batangiye guhunga
Inline image 9
Uyu mu polisi we bamuciye amaboko
Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *