Kenyata yatsinze amatora atowe na miliyoni 7 mu basaga 19 batuye igihugu,Odinga arabigarama ngo ntademokarasi.Ninde uri buhoshe urugamba?

Komisiyo y’amatora muri Kenya kuri uyu wa 30, Ukwakira,2017 nibwo yatangaje ko Uhuru kenyatta atsinze amatora naho uwo bari bahanganye yagize 0.96% gusa, bikaba byavuye mu matora yasubiwemo kuri yu wa kane 26 ukwakira,2017.
Wafula Chebukati niwe watangaje ibyavuye mu matora avuga ko yagenze neza ariko hakaba hari uduce ayo matora atabayemo kubera imyigaragambyo.
Inline image 1
Ku nshuro ya 2 Uhuru Kenyatta yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cya Kenya
Aya matora yo muri iki gihugu cya Kenya yabayemo udushya twinshi mu gihe hari hateganyijwe gutora abasaga miliyoni 19 hatoye abagera kuri Miliyoni 7 gusa.
Ibi bigashimangira ko umubare ugera kuri miliyoni 12 utitabiriye amatora,bikaba byatangiye kwibazwaho niba hazaba andi matora ya 3. Bwana Perezida Uhuru Kenyatta yatangaje ko abatavuga rumwe nawe badashobora kwemera ibyavuye mu matora.
Related image
Komisiyo y’amatora yatangaje ko kuba uturere 25 tutitabiriye amatora ntacyo byahindura kubyavuyemo, kuko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure ko nta n,uwirengajijwe cyangwa hagire ubuzwa gutora.
Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *