Niyonteze Jean D’amour yarihiwe amashuri na (FARG) yarafungiwe Jenoside imyaka 13,ibi biryozwe nde?

Perezida wa Komisiyo yo kurwanya Jenocide (CNLG)Dr Havugimana Emmanuel yatangarije Abadepite ko yakurikiranye ikibazo cy’umugabo Niyonteze Jean D’amour wayinyuze mu rihumye akarihirwa amashuri n’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye(FARG).
Inline image 1
Mu inteko ishingamategeko bagezwaho raporo ya 2016/2017 na 2017/2018
 
Kuri uyu wa mbere inteko ishingamategeko yateranye yagezwagaho raporo ya 2016/2017 na 2017/2018 nibwo (FARG) yagejeje icyo kibazo ku inteko ishingamategeko imitwe yombi.
Depite Mukamurangwa Henriette yatangarije inteko igizwe n’abasenateri ko yahuye nicyo kibazo muri  iyo raporo aho umugabo witwa Niyonteze Jean D’amour yigeze kurihirwa amashuri na (FARG) kandi yarafungiwe Jenoside.
Depite yagize ati: Jean D’amour yabanje gutangirwa amafaranga na (FARG) nyuma baza kumukura kurutonde nyuma aza kongera gusubizwa kurutonde ariko nyuma (FARG) yaje kumukurikirana isanga yarafungiwe Jenoside imyaka igera kuri 13.
Yakomeje avuga ko atari uyu mugabo gusa ko hagiye hagaragara n,abandi benshi bagiye barihirwa na (FARG) kandi barakoze Jenoside cyangwa Ababyeyi babo.
Dr Emmanuel yavuze ko ayo mahano yavumbuwe na (CNLG) iza kubimenyesha (FARG), (FARG) nayo ibimenyesha Polisi aho uwo mugabo yaje gufatwa agafungwa akanishyuzwa ayo mafaranga ya (FARG)yakoresheje atamugenewe.
Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *