Racine yatangije urugendo ruhuza Abaraperi bose bo mu Rwanda muri gahunda ya “Cypher”

Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yitwa “Agahugu”umuraperi Racine yatangije urugendo ruhuza Abaraperi bose bo mu Rwanda akaba yahereye ku ndirimbo “Imizi Rwandan Cypher season1”hagamijwe kumenyana no guhanga ibyubaka igihugu.

Uyu musore ukiri ku ntebe y’ishuri,yahamirije Celebzmagazine.com ko yafashe igihe kinini atekereza kujyana ya Hip hop nyarwanda imibereho y’abayikora,icyatuma irushaho gukundwa no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umuraperi Racine uzanye impinduka mu njyana ya Hip hop nyarwanda

Ati”Nikoko bamwe bafata abakora iyi njyana nk’indakoreka,ibirara n’ibyigomeke ku bw’amateka yabatubanjirije bayiririmbye,gusa igihe kirageze ngo injyana ya Hip hop ahubwo yifashishwe n’ingeri zose mu iterambere ry’igihugu.”

Uyu musore wiga muri Kaminuza afite inzozi amaranye igihe kinini.Mu kuzishyira mu bikorwa Racine yahamirije Celebzmagazine.com ko yakoze indirimbo ihuriwemo n’Abaraperi 15 baturutse mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo akaba ari nako bizakomeza mu Rwanda hose.

Image result for Umuraperi Racine

Yabajijwe inyungu bizamugirira no muri rusange kujyana ya Hip hop?

Racine  ati”Bigiye gutuma tumenyana no gukorana byahafi urwango no guhangana biveho.Ahanini njye ntanyungu zanjye bwite ngamije gusa bizanshimisha gufatanya no gutahiriza umugozi umwe.”

Cypher ni kamwe mu duce tugize umuco wa Hip hop aho abahanzi bihuriza hamwe bagakora indirimbo iryoheye amatwi kuko buri wese ashyiramo ubuhanga bwe.Ni ubwa mbere uyu muco wa Cypher mu njyana ya Hip hop mu Rwanda utangijwe,indirimbo yambere yakozwe ikaba yitwa “Imizi Rwandan Cypher season1”yumvikanamo amajwi y’abaraperi 15.

Kanda hano wiyumvire iyi ndirimbo

Dore urutonde rw’abaraperi bamaze kwihuriza hamwe muri Cypher season1

1.Glory

2.Racine

3.Byone

4.Mark

5.Fizzy Baks

6.Kayogi

7.Big Mind

8.Kingohallah

9.Kida

10.Extra

11.Mr Hu

12.Wusu

13.Mirabyo

14.Ronny

15.Generous44

Iyi ni video ye ikunzwe cyane

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




One thought on “Racine yatangije urugendo ruhuza Abaraperi bose bo mu Rwanda muri gahunda ya “Cypher”

  1. Ruzage Felix

    Wauuuu turabashyigikiye kbs kuko icyo gitekerezo nikizima kuba raperi kk kwishyira hamwe havamo umusaruro icyo ukora kigatera imbere

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *