Somaliya: Umwana yavukiye mu ndege ubwo nyina yafataga urugendo

Umugore wari ufite inda y’amezi 7 yabyariye mu ndege ubwo yakoraga urugendo rw’isaha n’igice mu gihugu cya Somaliya.

 
Inline image 1
Uyu niwe mwana wavukiye mu ndege
 
Uwo mugore yari mu ndege ya kompanyi ya Jubba Airways ifite icyicaro i Dubai y’ibarutse ikibondo ubwo indege yari mu kirere.
Umukozi wa Jubba Airways witwa Kamil Abdiaziz niwe wabonye uyu mugore atameze neza ahita ajya gutabaza abandi bakozi bakorana.
Bahise baza kureba ikibazo afite basanga ari ku bise yiteguye kwibaruka nibwo bamufashaga kuko na Kamil Abdiaziz afite ubumenyi mu byo ubuzima bw’amuntu yahise amufasha abyara neza.
Iyo ndege yavaga mu murwa mukuru wa Somaliya yerekeza Mogadishu,uwo mwana akimara kuvuka bahise bamwita Kamil izina ry’umukozi wa Jubba Airways wafashije uyu mugore kwibaruka neza.
Indege ikigera Mogadishu bahise bamujyana ku bitaro byo muri uwo mujyi.
Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *