Somaliya:Ushinzwe iperereza n’umukuru w’igipolisi birukanwe ku mirirmo yabo

Mu rucyerera kuwa mbere Taliki 30 Ukwakira 2017,nibwo Leta ya Somaliya yatangajeko Umukuru w’igipolisi Abdihakim Dahir Saiid ,hamwe n’umukuru w’ibiro bishinzwe iperereza Abdillahi Mohamed Sanbalooshe, birukanwe ku mirimo yabo  bashinzwa kutuzuza inshingano zo kurinda umutekano bagaha amarembo Al-Shabab igahitana imbaga y’abantu I Mogadishu

Iki cyemezo gifashwe na Leta ya Somalia hamwe n’ushinzawe umutekano,  bavuga ko abantu 276 bongeye kuhasiga ubuzima mu gitero cyongeye kugabwa kuri Hoteri ya Nasa Hablod iri mu mujyi wa Mogadishu, abarenga 20 bagasigarana ibikomere bikomeye ku burangare bwa Abdillah wacunze umutekano uko bidakwiye.

Image result for Abdihakim Dahir Said

Umukuru w’Igipoli iAbdillahi Dahir wirukanwe ku mirimo ye

Inkuru dukesha The Guardian ivuga ko aba bombi Abdilahi na Abdihakim bagombaga guhagarika imodoka  y’ikamyo yaturukaga i Burasirazuba bw’uwo mujyi,ariko ntibyakunze barayiretse iratambuka nibwo nyuma gato muri iyo Kamyo, haturikiyemo igisasu cya rutura kigahitana abari barimo bose

Omar Osman uhagarariye Itangazamakuru muri Somaliya ,atangaza ko abarwanyi bateye iyo hoteri ntibabashije kubafata bose uko bakabaye,abagera kuri 2 gusa nibo babashije gufata mu maboko abandi baburirwa irengero.Ibi bikomeza bishimangirwa n’abapolisi bakora umutekano i Mogadisho.

Image result for Abdillahi Mohamed Sanbalooshe

Ushinzwe iperereza Sanbalooshe nawe yirukanwe ku kazi ke

Aba barwanyi ba Al Shabaab kakomeje kwibasira amahoteli, dore ko ku munsi wa gatandatu ubwo hari Taliki27 Ukwakira uyu mwaka bibasiraga Hotel Center bakayangiza bikomeye abagera ku 10 bakahasiga ubuzima harimo n’abashinzwe umutekano.

Ku musi wa gatandatu kandi habaye ikindi gitero ku nyubako yahoze ari ibiro by’inteko

 David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *